Rwamagana: Polisi yafunze ukekwaho kwica uwarokotse Jenoside
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe ukekwaho kwicira mu karere ka Rwamagana Sibomana Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024. Bikekwa ko Sibomana wo mu mudugudu w’Abakina, akagari ka Ruhumbi, umurenge wa Gishari, yishwe akubiswe ipiki n’umutururanyi