March 7, 2026

AS Kigali na Gasogi United ya KNC zagabaniye amanota imbere ya Perezida wa FERWAFA

Ikipe ya Gasogi United yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wakurikiwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Bugesera FC ihagarika Police FC iyitsinda igitego 1-0, mu mikino y’Umunsi wa 13 wa Shampiyona.

 

Umukino wa Gasogi United na AS Kigali, watangijwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino wari kumwe Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi w’Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA gikorera i Kigali, Ndayisenga Davis.

 

Mu gihe Gasogi yari yaryohewe no gusatira, AS Kigali yazamukanye umupira yihuta cyane Benedata Janvier atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere ku munota wa 65.

 

Ikipe ya Gasogi United nayo yakomeje gusatira, Hakim Hamiss atera ishoti rikomeye myugariro Franklin Onyeabor akora umupira n’ukuboko umusifuzi atanga penaliti yaje kuvamo igitego ku munota wa 84 itewew na Ngono Herve.

 

Uyu mukino wabaye uwa gatanu wikurikiranya Gasogi United itabona intsinzi, ijya ku mwanya wa cyenda n’amanota 19. Ni mu gihe AS Kigali yagiye ku mwanya wa 15 n’amanota 12.