Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudani ariko ikina Shampiyona y’u Rwanda yatangaje ko iri mu nzira zo kugirana imikoranire na APR FC.
Iyi kipe yo muri Sudani yatangaje ko ku wa Gatanu, yasuye Minisiteri y’Ingabo, ubuyobozi bw’impande zombi bugirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano mu bya siporo hagati y’u Rwanda na Sudani.
By’umwihariko amakipe yombi azagirana amasezerano y’imikoranire, aho azajya asangizanya ubumenyi mu bintu bitandukanye.
Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Al-Merrikh, Mohamed Musa Al Kando, aherutse gutangariza IGIHE ko bashimira u Rwanda rwabakiriye ndetse bazagirana ubufatanye n’amakipe yaho.
Ati “Ndashimira Guverinoma n’u Rwanda bakiriye amakipe yacu abiri akomeye ndetse mbere y’ibyo bakanakira abaturage ba Sudani mu gihe nk’iki gikomeye cy’intambara.”
Yongeyeho ati “Narishimye cyane ubwo nageraga i Kigali iminsi ibiri mbere ya ‘derby’ [umukino wabahuje na Al-Hilal SC] twatsinze. Turi gutegura uko twagirana ubufatanye n’amakipe yo mu Rwanda, tugakorera hamwe ndetse tugasangizanya ubunararibonye.”
Biteganyijwe ko impande zombi zizongera kugirana indi nama ya nyuma izanasinyirwamo aya masezerano.
Muri uyu mwaka w’imikino, Al Merreikh na Al Hilal SC zitabiriye Shampiyona y’u Rwanda kubera umutekano muke umaze igihe muri Sudani.
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi warangiye yanganyije ubusa ku busa.
By’umwihariko aya makipe kandi ahagaze neza muri iyi shampiyona kuko Al Merreikh iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37, mu gihe Al Hilal SC yo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 41.
Inkuru ya IGIHE