Abatuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo bakoze imyigaragambyo y’amahoro yamagana ibikorwa byo kuva mu Mujyi wa Uvira biheruka gukorwa na AFC/M23.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025. Mu mihanda yerekeza ku biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo harimo ibihumbi by’abo mu miryango ya sosiyete sivile n’abaturage bagaragaza ko batishimiye iby’ingabo za AFC/M23 byo kuva muri Uvira.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ng’wi yavuze ko bakiranye yombi ubusabe bw’abaturage bose b’iyi ntara, ndetse abashimira urugendo rw’amahoro bakoze.
REBA VIDEWO 👇