March 7, 2026

Abasambanya abana n’abakobwa bakwiye gucibwa ubugabo no gutwikwa– Umuhanzikazi Simi yatabaje

Umuririmbyi w’injyana ya Afrobeats, Simisola Kosoko uzwi nka Simi, yateje impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba ko abagabo basambanya abana n’abakobwa bahanishwa igihano gikomeye.

 

Ikinyamakuru Daily Post cyanditse ko Nigeria iri mu gihe kitoroshye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ibyaha byo gusambanya abagore n’abana byagiye bitangazwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu byumweru bishize.

 

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, Simi yagaragaje uburakari bwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, asaba inzego z’igihugu n’abaturage gufata ingamba zikomeye.

 

Yanditse ati: “Ndahangayitse cyane. Muhagarike gusambanya abagore n’abana. Abagabo basambanya abana n’abakobwa bagomba gucibwa ubugabo no gutwikwa ari bazima.”

 

Uyu muririmbyi yasobanuye ko ubutumwa bwe bugamije kurengera abagore n’abana, cyane cyane abafite ibyago byo guhura n’ihohoterwa, aho yibukije ko hafi ya bose mu bagore n’abakobwa yamenye cyangwa azi bigeze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.