Imbwa ziri kugurwa amafaranga menshi mu gihugu cy’u Burundi bitewe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo hahungiye muri iki gihugu barimo kuzirya bitewe n’ikibazo bafite kijyanye n’amafunguro adahagije.
Ikinyamakuru SOS Médias cyo mu Burundi cyatangaje ko ibyangombwa by’ibanze byo guha Wazalendo aho bacumbikiwe bidahagije. Ibura ry’amazi rituma bajya kogera mu mugezi uri hafi yaho, n’iyo haba ari ku manywa y’ihangu, abaturage babona.
Leta y’u Burundi imaze igihe ishyizeho itegeko rihana abantu barya imbwa, aho uwahamijwe iki cyaha acibwa ihazabu y’Amafaranga y’Amarundi ibihumbi 100. Hari n’Umunye-Congo wigeze kwirukanwa muri iki gihugu azira kurya iri tungo.
Aba barwanyi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye mu Burundi ubwo AFC/M23 yasatiraga umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, kuri ubu bakaba bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Mwaro mu Ntara ya Gitega kugira ngo badateza umutekano muke.