RIB yafunze ukekwaho gutera umukobwa ikinya agapfa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Ethienne akaba na nyiri Poste de santé “Inshuti Nyabikoni” iri mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 26.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bari hafi y’umuryango wa nyakwigendera, avuga ko uyu mukobwa mu ntangiriro z’iki cyumwweru, yagiye gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuri iri vuriro ry’ibanze nta bundi burwayi afite.
Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko umuganga wamwakiriye yamuteye urushinge rw’ikinya kugira ngo akuremo agapira yari yarashyize mu kaboko, ahita apfa.
Ati “Yagiye gukuramo agapira kari mu kaboko, yagiye wenyine kuko yumvaga ari serivisi isanzwe hanyuma umuganga wamwakiriye amutera urushinge rw’ikinya kugira ngo agakuremo bitamubabaza, yahise yitaba Imana.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje ifungwa ry’ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’umukobwa.
Ati ”Iyi ‘Case’ y’umukobwa wapfuye iri gukurikiranwa. Ukekwa, NDORIMANA Ethiene akaba ariwe nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama.”
Yongeyeho ko iperereza rikomeje, umurambo woherejwe muri RFI kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Amakuru twamenye ni uko nyakwigendera yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 11 Kanama, 2026. Gusa RIB ivuga ko igikomeje iperereze kugira ngo hakurikiranwe uwagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa.
CC:www.umuseke.rw