Umugabo w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma yishwe n’umukobwa w’imyaka 25 ukora uburaya, bapfuye amafaranga y’ubwishyu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Uyu mugabo ngo yari yemeye kwishyura 1.500 Frw, ariko arangije atanga 500 Frw gusa, bituma havuka amakimbirane yavuyemo urupfu rwe.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bombi baraye bari kumwe, bukeye basanga uwo mugabo yapfuye. Uwo mukobwa na we yemeye icyaha, avuga ko barwanye kubera amafaranga, mu gihe uwo mugabo yari yananyoye bikamuviramo kugwa hasi agahita apfa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kazo bwemeje ko uwo mukobwa yamaze gutabwa muri yombi akajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma. Abaturage basabwe kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n’uburaya, no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi birindwe.