March 7, 2026

Asake yabaye umuhanzi w’ibihe byose kuva Spotify yagera muri Nigeria

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Asake, yabaye umuhanzi w’ibihe byose wumviswe cyane kurusha abandi muri Nigeria kuva urubuga rwa Spotify rwatangira gukorera muri icyo gihugu.

 

Ku wa 23 Gashyantare 2026, uru rubuga rwagaragaje urutonde rw’abahanzi batanu barushije abandi kumvwa cyane kuva rwagera muri iki gihugu mu mwaka wa 2021.

 

Asake yari ku mwanya wa mbere, Wizkid aba uwa kabiri, mu gihe Seyi Vibeez we yari ku mwanya wa gatatu.

 

Burna Boy yisanze ku rutonde ari ku mwanya wa kane, naho Davido aba uwa gatanu mu bumviswe cyane mu mateka ya Spotify muri Nigeria kuva muri 2021.

 

Muri Mutarama 2022, Asake yatangiye kumvwa cyane ubwo yari amaze gusohora indirimbo ye yise ‘Omo Ope’ yafatanyije na Olamide Baddo wamujyanye mu nzu ye ifasha abahanzi ya YNBL.

 

Iyi ndirimbo yabaye ubukombe ndetse ihita imugira icyamamare ku rwego rw’igihugu, ku buryo nta bahanzi benshi bari barageze kuri urwo rwego mu muziki wa Nigeria.

 

Asake kandi yabifashijwemo na ‘producer’ we Magistics ufite umwihariko, akaba intyoza mu gukoresha ingoma zo mu njyana ya Amapiano, ibituma indirimbo ze zigira umwihariko.

 

Byamuhaye ubwiganze cyane cyane mu bijyanye n’amajwi y’indirimbo mu matwi y’Abanya-Nigeria by’umwihariko mu njyana ya Pop.

 

Indirimbo ze nka Terminator, PBUY na Pallazo yafatanyije na Spinall, ziri mu zakunzwe cyane kuri album ye yise ‘Mr Money With Vibe’ yasohoye muri 2022, yumvwa n’abasaga miliyoni 800 kuri Spotify.

 

Nyuma yahise asohora indi yiswe ‘Workof Art’ uriho indirimbo ‘Lonely At The Top’ yabaye iya mbere yumviswe n’abantu benshi kurusha izindi mu mateka ya Nigeria, mbere y’uko asohora indi album mu 2024, yise ‘Lungu Boy’.