March 7, 2026

Lynda Priya wamamaye muri Sinema Nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umutore bitegura kurushinga

Uwankusi Nkusi Lynda wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Christian Irenge, bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

 

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025. Lynda Priya n’uyu musore bakaba baramenyesheje ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bitegura ubukwe bwabo ku wa 8 Gashyantare 2026.

 

Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi bakundanye guhera mu 2022.

 

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.