Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Kevin Kade yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki, ndetse ateguza kuzatumira umuhanzi Ali Kiba uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni igitaramo giteganyijwe ku italiki ya 31 Ukuboza 2025 kikazabera mu mbuga ya Kigali Convention Center, aho yacyise “The Last Night” akaba yaratewe inkunga n’Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol.
Mu myaka itanu Kevin Kade amaze mu muziki, yakoranye n’abahazi bafite amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri Tanzania, akaba amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ali Kiba watumiwe na Kevin Kade yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 1 Mutarama 2018.