Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi ukomoka mu gihugu cya Jamaica, Shensea ndetse na Mavado byemejwe ko bazataramira i Kigali ku italiki ya 3 Mutarama 2026b aho kuba iya 30 Ukuboza uyu mwaka nk’uko byari bimaze igihe bihwihwiswa.
Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shensea ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi, akaba yaravutse tariki 1 Ukwakira 1996. Kugeza ubu amaze guhatanira ibihembo bibiri bya Grammy Awards, mu 2021 no mu 2023.
David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado ni umwe mu bazamuwe na DJ Khaled binyuze muri ‘We the best music group’ mbere yo kunyura muri Cash Money na Republic Records.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yakoraga indirimbo ‘Give it all to me’ yahuriyemo na Nick Minaj n’izindi zirimo Father God, Not Perfect, n’izindi zirimo Progress.