March 7, 2026

Ikipe ya Kiyovu Sports yababajwe no kuba itazakina ku gikombe cy’Intwari bituma isaba FERWAFA ibisobanuro

Ikipe ya Kiyovu Sports yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ibisobanuro ku byo yagendeyeho ijya guhitamo amakipe azakina Igikombe cy’Intwari cya 2026.

 

Kiyovu Sports yari mu makipe agomba kuba akina iri rushanwa iyo hakurikizwa amategeko yagendeweho mu mwaka ushize, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2025, yandikiye FERWAFA isaba ibisobanuro bw’impamvu habayemo impinduka.

 

Igikombe cy’Intwari cya 2026 kizatangira gukinwa tariki ya 28 Mutarama hakinwa imikino ya ½, naho tariki ya 1 Gashyantare ari na wo wizihirizwaho Umunsi w’Intwari hakinwe imikino ya nyuma.

 

Ku wa 12 Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yamenyesheje amakipe atandatu arimo ane y’abagabo n’abiri y’abagore ko ari yo azakina imikino yo guhatanira Igikombe cy’Intwari.

 

Ayo makipe ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC yitwaye neza muri Shampiyona ya 2024/25 mu bagabo, naho mu bagore akaba ari Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.