Imikino ibiri y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona; uwo Gasogi United izakiramo APR FC n’uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports yahinduriwe amasaha kubera ikibazo cy’amatara kitarakemuka kuri Kigali Pelé Stadium nk’uko byatangajwe na Rwanda Premier League.
Uyu mukino wigijwe imbere ushyirwa saa Cyenda, kubera ikibazo cy’amatara yo kuri iki kibuga ataramara gutunganywa, dore ko yakunze kugaragaza ibibazo mu mikino hagati.
Undi mukino wigijwe imbere ni uwa AS Kigali na Rayon Sports, na wo uteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, habayeho ibura ry’umuriro mu gihe cy’iminota 15, umukino ubona gusubukurwa.
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026, saa Cyenda ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hari hateganyijwe kubera umukino ubanziriza iyo kwishyura ya shampiyona kuri Gasogi United na APR FC.