July 6, 2026

Kenya na Nigeria mu ntambara y’amagambo ikomeye nyuma y’ibyo Ruto yavuze

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko Icyongereza kivugwa muri Nigeria kitoroshye kumvikana, avuga ko hari igihe bisaba umusemuzi kugira ngo agisobanukirwe. Yabivugiye mu Butaliyani ubwo yaganiraga n’Abanya-Kenya baba hanze, anashimangira ko Kenya ifite uburezi bwiza kandi Icyongereza cyayo kimeze neza.

Ibi byateje uburakari mu Banya-Nigeria benshi bavuga ko ari agasuzuguro ku gihugu gifite abasizi n’abanditsi bakomeye mu Cyongereza nka Wole Soyinka na Chinua Achebe. Abasesenguzi bamwe bavuze ko kuba umuntu avuga Icyongereza neza atari cyo gipimo cy’ubwenge cyangwa iterambere.

Ibi byatumye havuka impaka hagati y’abashyigikiye Ruto n’abamunenga muri Afurika.