March 7, 2026

Rayon Sports itaherukaga kumva intsinzi yahagurukiye kuri AS Kigali

Rayon Sports yari imaze imikino itanu nta ntsinzi ibona, yatsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.

 

Ku munota wa gatatu w’umukino, Sindi Paul yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, arahindukira awutera mu izamu ariko umunyezamu wa AS Kigali, Ndikuriyo Patient, yari ahagaze neza awushyira muri koruneri.

 

Rayon Sports yatangiye irusha cyane AS Kigali, yongeye kubona ubundi buryo imbere y’izamu ku ishoti ryatewe na Ndikumana Asman ariko Ndikuriyo Patient yongera gutabara ikipe ashyira umupira muri koruneri yatewe na Mugisha Didier ntiyagira icyo itanga.

 

AS Kigali yabonaga ko iri kubona imipira cyane, yatangiye kubyaza umusaruro impira yihuta no gutera amashoti akomeye ku izamu rya Rayon Sports bigizwemo uruhare na Adama Bagayogo na Sanday Inemesit Akang.

 

Ku munota wa 36 Rayon Sports yabonye ‘Coup-Franc’ hafi y’izamu ku ikosa ryakorewe Ndikumana Asman, iterwa na Bayisenge Emery ikubita igiti cy’izamu, Mugisha Didier wari hafi asongamo, ashyiramo igitego cya mbere.

 

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere AS Kigali yashatse kwishyura ariko biranga, amakipe yombi ajya mu karuhugo Gikundiro iyoboye ku gitego 1-0.

 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, aho Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, yakuye mu kibuga Nshimiyimana Tharcisse ashyiramo Tuyisenge Arsène.

 

Ku munota wa 48 Tuyisenge yazamukanye umupira neza awuhereza Sanday Inemesit wari wageze mu rubuga rw’amahina, ariko Kwizera Olivier asohoka neza atabara Rayon Sports.

 

Bruno Ferry utoza Rayon Sports yakuye Sindi Paul Jesus mu kibuga ku munota wa 60, ashyiramo Aziz Bassane wari umaze amezi abiri adakina kubera imvune yari yaragize y’ukuboko.

 

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yashimishije abafana bari kuri stade kubera uburyo yanyuzagamo akerekana ko yifitiye icyizere, kuko yaceganga abakinnyi ba AS Kigali atitaye ku bibazo byamuteza zo kwinjizwa igitego.

 

AS Kigali yakomeje gushaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarimo Ramazani Tshimanga, Faustin Likau na Bayisenge Emery bukomeza kuba ibamba.

 

Nyuma y’imikino itanu nta ntsinzi, Rayon Sports yabonye amanota atatu, ihita izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ubu ifite amanota 29, ikaba ku mwanya wa gatandatu.

 

Ni mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16. Uyu ubaye umukino wa 10 itsinzwe kuva uyu mwaka watangira. Ni iya gatatu mu zimaze gutsindwa imikino myinshi nyuma ya AS Muhanga n’Amagaju FC zatsinzwe 11.

Inkuru ya IGIHE