March 7, 2026

Abahanzi bagiye kujya batanga ibihangano byabo nk’ingwate kuri Banki

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye bagiye kujya bemererwa gukoresha uburenganzira ku bihangano byabo (copyright) nk’ingwate mu kwaka inguzanyo muri banki.

 

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y ‘Uburinganire n’Umuco, Peace Mutuuzo, wavuze ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa neza ubwo itegeko rivuguruye rigenga uburenganzira ku bihangano (Copyright Amendment Bill) rizaba ryamaze gutorwa no gushyirwaho umukono na Perezida.

 

Minisitiri Mutuuzo yasobanuye ko umuhanzi azajya ajyana icyangombwa cyerekana ko afite uburenganzira bwemewe ku gihangano cye (copyright), akagikoresha nk’ingwate mu gusaba inguzanyo, aho kuba ajyanye icyangombwa cy’ubutaka cyangwa indi mitungo isanzwe yifashishwa nk’ingwate.