Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pondat, ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu gihugu cya Uganda aho asigaye atuye.
Amakuru agaragaza ko iyi mpanuka yabaye ku wa 17 Mata 2026, ikangiza bikomeye imodoka yari arimo, ariko ku bw’amahirwe ntiyahita ihitana ubuzima bwe.
Nyuma y’iyi mpanuka, umwe mu bagize umuryango we wa hafi yahise yifashisha konti ya Instagram y’uyu muhanzi, ashimira Imana ko yamurokoye, ndetse anasaba abakunzi be kumusengera muri ibi bihe arimo byo kwitabwaho n’abaganga.
Uyu muntu witwa Nyemazi ni we uri gukurikirana imbuga nkoranyambaga za Yago muri iki gihe, akaba ari na we utanga amakuru ajyanye n’ubuzima bwe.
Amashusho yashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Mata 2026, yagaragaje Nyarwaya Innocent ari mu bitaro ari guhabwa ubuvuzi.
Abakunzi b’uyu muhanzi bakomeje kumugaragariza urukundo ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza gukira vuba no kongera gusubira mu bikorwa bye bya muzika n’itangazamakuru.