July 6, 2026

Narakubititse! Umuhanzikazi Muttima yavuze urugendo rukomeye rwamugejeje kuri Ali Kiba

Umuhanzi nyarwanda Muttima yashimiye cyane Mocco Genius wamufashije mu gutunganya no kwandika indirimbo ye nshya ‘Mabango’, nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya Kings Music Records ya Ali Kiba. Yavuze ko Mocco Genius ari inshuti ye yamugiriye akamaro gakomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

 

Ali Kiba ni we wamuritse Muttima nk’umuhanzi mushya azafasha, ibintu byamukoze ku mutima bikamuriza amarira, agaragaza ko byamwibukije inzira igoye yanyuzemo ashaka kugera ku nzozi ze.

 

Muttima yasabye abakunzi b’umuziki kumushyigikira, avuga ko afite inzozi nyinshi zo kugera kure, kandi kwinjira muri Kings Music Africa ari intambwe ikomeye mu muziki we.