March 7, 2026

Bruno Ferry wari wagiye mu Bufaransa azatoza ku mukino wa Al-Hilal SC witezweho kugarura ibyishimo by’abakunzi ba Murera

Nyuma y’amakuru yavugaga ko yagiye kwita ku mubyeyi we iwabo mu Bufaransa, umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ndetse atangira no gukoresha imyitozo itegura umukino ukomeye uzayihuza na Al-Hilal SC, witezweho kugarurira abakunzi ibyishimo.

 

Akigera mu Rwanda yahise ajya gukoresha imyitozo abakinnyi, dore ko ari umukino agomba kwerekaniraho ko ari umutoza ukomeye nyuma yo kunyagirwa na APR FC ibitego 4-1 mu mukino aheruka guhuriramo na yo wa FERWAFA Super Cup.

 

Uyu mutoza yari yarasabye uruhushya ajya iwabo kuko yifuzaga kwita ku mubyeyi we wari ufite uburwayi, ikipe isigarana n’Umutoza wungirije, Lomami Marcel.

 

Gikundiro iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, izahura na Al-Hilal SC ya kabiri n’amanota 32. Umukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.