Mohamed Salah uri mu minsi ye ya nyuma muri Liverpool FC, ashobora gusezerwaho mu buryo bwihariye kubera umusanzu ukomeye yahaye iyi kipe.
Umutoza Arne Slot yavuze ko Salah akwiriye icyubahiro gikomeye, cyane ko yatsinze ibitego byinshi akandika amateka muri Liverpool.
Nubwo aherutse kugira imvune, byatangajwe ko itari ikomeye kandi ashobora kugaruka agasoza umwaka w’imikino neza mbere yo kuva muri iyi kipe.