Umuraperi Curtis Jackson wamamaye nka 50 Cent, yatangaje ko yirinda cyane kwivanga mu by’amadini no muri politiki, avuga ko ari byo byagize ingaruka mbi ku isura ya Kanye West (Ye) na Nicki Minaj muri rubanda.
Ibi yabigarutseho ubwo yamamazaga filime ye nshya “Moses the Black”, yayoboye mu bijyanye n’ikorwa ryayo. Nubwo iyi filime ikomoza ku nsanganyamatsiko zifite aho zihuriye n’idini, 50 Cent yavuze ko igomba gufatwa nk’imyidagaduro isanzwe, atari ubutumwa bwa politiki cyangwa ubw’idini.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwerekana iyo filime, 50 Cent yagize ati “Hari ibintu bibiri abantu bakubwira kwirinda. Icya mbere ni ukwivanga mu by’amadini no muri politiki. Kubera ko icyo watekereza cyose, buri gihe hari uzaguhakanira bikomeye ntiyemeranye na we.”
Yakomeje agira ati “Njye ndabyirinda. Ni byo byangije izina rya Kanye West.” Maze ubwo byasamirwaga hejuru n’abaseka, bituma 50 Cent yongeraho andi magabagira ati “Hanyuma Nicki na we yavuze ibintu runaka…”.