March 6, 2026

Hatangajwe impinduka mu mikino ya Shampiyona, umukino wa Rayon Sports na Al Hilal SC ushyirwa ku manywa

Urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), rwakoze impinduka mu mikino imwe n’imwe, harimo uwa Al Hilal SC na Rayon Sports wakuwe saa Kumi n’Ebyiri ushyirwa saa Cyenda z’Amanywa.

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, ni bwo hashyizwe hanze itangazo rivuga impinduka z’imikino itatu irimo uwo Rayon Sports izakiramo Al Hilal SC.

 

Uyu ni umukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, utarabereye igihe kuko Al Hilal SC yari mu mikino ya nyuma mu Itsinda C rya CAF Champions League.

 

Uyu washyizwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, ujyanwa kuri Stade Amahoro saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ariko nyuma wajyanwe kuri Kigali Pelé Stadium ndetse uhindurirwa amasaha ushyirwa saa Cyenda z’Amanywa.

 

Rwanda Premier League yavuze ko ari ukubera “ikibazo cy’amatara”, akunze kuzima bya hato na hato kubera ikibazo cy’amashanyarazi kimaze kuba agateraranzamba.

 

Abakunzi n’abafatanyabikorwa b’umupira w’amaguru kandi bamenyeshejwe ko kubera impamvu zitandukanye habaye impinduka ku mukino wa Kiyovu Sports yari kuzakiramo Marine FC.

 

Uyu mukino ntukibaye ku wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, kuko Kigali Pelé Stadium izaba ifunze, naho igihe uyu mukino uzasubukurirwa cyo kikazamenyeshwa nyuma.

 

Undi mukino wagizwe ikirarane ni uwa Al Merrikh SC yari kuzakiramo AS Muhanga ku wa Gatatu, tariki 25 Gashyantare 2026, saa Cyenda, gusa na wo ntihatangajwe igihe uzasubukurirwa.

 

Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 41, ikana ikurikiwe na Al Merrikh irushanwa inota rimwe.