July 6, 2026

Abamotari mu kaga ka lisansi ihenze, Spiro Rwanda ibaha igisubizo gihendutse

Ibiciro bya lisansi mu Rwanda byazamutse bigera ku mafaranga 2,938 kuri litiro, nyuma y’ihungabana ry’amasoko y’ibikomoka kuri peteroli ku Isi riterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Ibi byatumye abamotari n’abandi bakoresha ibinyabiziga bibarizwa mu ngorane z’izamuka ry’ibiciro, mu gihe RURA ivuga ko guhindura ibiciro bya mazout bitigeze bikorwa kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ku batwara abagenzi.

Mu guhangana n’iki kibazo, moto zikoresha amashanyarazi zitangwa na Spiro Rwanda ziri kugaragazwa nk’igisubizo, kuko zifasha kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no kurengera ibidukikije binyuze mu gukoresha uburyo bwo guhinduranya bateri.