March 7, 2026

Meddy yemereye abakunzi be ko umwenda abafitiye azawishyura mu mwaka tugiye kwinjiramo ndetse akarenzaho n’inyungu

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy aho yamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo ariko akaba asigaye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kwishyura ideni afitiye abakunzi be arenzeho n’inyungu.

 

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, Meddy yashyizeho amafoto ari kumwe n’umuryango we, ayeherekesha amagambo abaza abamukurikira icyo bashimira Imana cyane kuri iyi Noheri. Yagize ati: ”Ndashaka kubumva… ni iki ushimira cyane kuri iyi Noheli?”.

 

Yashimiye abakunzi be babanye, avuga ko abafitiye ideni rikomeye ariko azaryishyura mu mwaka utaha harimo n’inyungu. Ati: “Ndabashimira cyane mwese twabanye hano…Mbafitiye ideni rikomeye ariko uyu mwaka nzaryishyura harimo n’ inyungu”.

 

Umwenda aha uyu muhanzi uri mu bakunzwe na benshi yavugaga ni indirimbo nshya aho amakuru avuga ko Meddy arimo ararangiza Album nshya, yubakiye cyane ku ndirimbo zigaragaza icyerekezo cy’umwuka, ziganisha ku kwibutsa abatuye Isi gukomeza guha Imana icyubahiro.