June 6, 2025

Myugariro wa Real Madrid ashobora guhabwa igihano kibabaza kubera amashusho yakwirakwije

Myugariro w’Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, Raúl Asencio, ashobora gukatirwa igihano kigera ku myaka ine afunzwe kubera gukwirakwiza amashusho y’ishimishamubiri agaragaramo umukobwa ukiri muto.

Asencio yakorwagaho ipererereza akekwaho kugira uruhare mu gufata no gukwirakwiza amashusho y’ishimishamubiri y’umukobwa ukiri muto muri Kamena 2023.

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi wa Real Madrid w’imyaka 22 yagizwe umwere ku byo gufata amashusho, ariko ashinjwa n’urukiko rwo muri Gran Canaria gukwirakwiza amashusho yafashwe n’abo bakinanaga mu ikipe y’abato ari bo Ferran Ruiz, Andrés García na Juan Rodríguez.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko abunganira uwakorewe icyaha bifuza ko Raúl Asencio afungwa imyaka ine, aho bashinja uyu myugariro w’Umunya-Espagne gukwirakwiza amashusho kandi azi ko yafashwe nta burenganzira.

Uwunganira mu mategeko uyu mukobwa w’imyaka 16, yasabye urukiko gukurikirana icyaha cyo kumena amabanga n’icyo gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi y’umwana ukiri muto kuri Rodríguez, Ruiz na García, mu gihe Asencio we arebwa n’iki cyaha cya nyuma.

Muri Nzeri 2023, aba bakinnyi bane batawe muri yombi, telefoni zabo zisakwa na polisi.

Mbere y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 ni bwo Asencio yazamuwe mu ikipe ya mbere ya Real Madrid mu gihe abandi batakiyibarizwamo.

Biteganyijwe ko Asencio azajyana na Real Madrid mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe aho umukino wa mbere w’iyi kipe yo muri Espagne uzayihuza na Al-Hilal ku wa 19 Kamena 2025.

Inkuru ya IGIHE