Mu karere ka Rwamagana haravigwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzige witwa Niyomwungeri Richard wanditse ibaruwa asezera ku mirimo nyuma y’uko afatiwe mu kabari yasinze maze agashyamirana n’abashinzwe umutekano.
Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo uyu wari Umunyamabanga yariho anywera mu kabari mu masaha ya nijoro, maze ubwo abashinzwe umutekano zahageraga arasohoka aserera nabo ku buryo ngo abaturage bahuruye.
Amakuru akomeza avuga ko Niyomugabo Richard yari yasinze bikabije ku buryo byagaragaraga nabi imbere y’abaturage bageze aho yarimo ashwanira n’abashinzwe umutekano.
Ibaruwa isezera ku mirimo ye, uyu wari gitifu yayanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we akaba yemeza iby’iyi baruwa n’ubwo impamvu yo gusezera itari yatangazwa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru.