Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bakunzwe cyane mu muziki Nyarwanda aho amenyerewe mu ndirimbo z’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Nasara yakoranye na Producer Loader mu rwego rwo kumushimira.
Nasara yabaye indirimbo ya mbere Bwiza akozeho amashusho muri Album ye ya Kabiri yise 25 Shades. Uyu muhanzi yavuze ko yayishyize kuri Album nk’ikimenyetso cy’ishimwe afitiye Loader, umu Producer wamubereye umufatanyabikorwa kuva yatangira umuziki.
Producer Loader yakoranye na Bwiza kuri Album ya mbere My Dream aho yakozeho indirimbo Rudasumbwa na Sexytoy. Kuri Album ya kabiri 25 Shades, yakozeho Ahazaza na Nasara, iyi ya nyuma banayikoranye.