June 4, 2025

Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yatanze inkwano iwabo wa Zuchu bamaze igihe bakundanye

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika, yaciye amarenga ko yatanze inkwano mu muryango wa Othman ukomokamo umuhanzikazi Zuchu bamaze igihe bakundana.

Mu butumwa bwavugishije benshi Diamond Platnumz yashyize kuri Instagram mu mpera z’icyumweru gishize, yagaragaje ko yatanze inkwano mu muryango wa Zuchu ndetse ko bazakiriye.

Ubu butumwa kandi yanabushyizeho amafoto n’amashusho yerekana uko byari bimeze ubwo yajyaga gukwa Zuchu.

Ni umuhango bivugwa ko wabaye ku Cyumweru tariki 1 Kamena 2025, ariko witabirwa gusa n’abo mu muryango ya hafi ku mpande zombi.

Ibyo kuba Diamond na Zuchu bakoze ubukwe mu ibanga byakomeje kuvugisha benshi, ndetse binashimangirwa n’amashusho yashyizwe hanze yumvikanamo uyu muhanzikazi yemeza ko bombi bakoze ubukwe.

Muri aya mashusho Zuchu yumvikanye abwira Diamond ati “Mugabo wanjye, ubu twashyingiranywe”.

Ibi bibaye mu gihe urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rwakunze kurangwamo gushwana kwa hato na hato, ndetse byanavugwaga ko bombi badakundana bya nyabyo, ahubwo ko ari ikinyoma bahibye mu rwego rwo gucuruza ibihangano byabo.

Inkuru ya IGIHE