June 2, 2025

Umunyamakuru umenyerewe mu gice cy’Imikino mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Uwiringiyimana Peter ukorera Ishusho TV mu gice cy’imikino witegura kurushinga, yasezeranye mu mategeko na Uwase Divine bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Nyuma yo kumara igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse barebana akana ko mu jisho, Peter na Divine bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Jaban muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Gicurasi 2025.

Abo mu miryango yombi ndetse n’inshuti za bo, bari baje kubashyigikira muri ibi birori bikorwa n’umugabo bigasiba undi. Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 9 Kanama uyu mwaka.

Uwiringirimana Peter ni umunyamakuru uzwi kandi ukunzwe mu bakora ibiganiro by’imikino. Mbere yo kujya ku Ishusho TV akorera ubu, yaciye kuri Flash Radio & TV ndetse yigeze kuba umunyamakuru wandikaga imikino kuri ruhagoyacu.com.

Inkuru ya UMUSEKE