June 2, 2025

Hatangajwe itariki ikipe ya Yanga SC izacakiranaho na Rayon Sports

Yanga SC iri mu makipe akomeye muri Shampiyona ya Tanzaniya yatangaje ko izakina na Rayon Sports taliki ya 15 Kamena 2015 hagamijwe kubaka umubano mwiza nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzaniya.

Gusa nubwo Yanga yatangaje iby’uyu mukino, ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports ntirabyemeza nk’uko byatangajwe na Irambona Eric ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports.

Benshi bakekaga ko iyi kipe ya Yanga SC izatumirwa na Rayon Sports ku munsi mukuru w’Igikundiro uzwi nka Rayon Sports Day uteganyijwe hagati ya taliki 26 Nyakanga na taliki 9 Kanama 2025, nyuma y’uko Gikundiro yari imaze gutangaza ko izatumira ikipe y’ubukombe muri Afurika.

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga guhura n’ikipe yo muri Tanzaniya mu mwaka wa 2024 ubwo yakiraga  Azamu FC kuri Kigali Pele Stadium ku munsi w’Igikundiro wabaye taliki ya 3 Kanama 2024.