June 2, 2025

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi mu Rwanda arakekwaho kugira inda y’imvutsi

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, ukunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Rwanda, Julianna Kanyomozi yagaragaye mu mashusho yafatiwe mu gitaramo cy’umuhanzi Bebe Cool kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Gicurasi 2025, ayo mashusho akaba yatumye abantu benshi bakeka ko uyu muhanzikazi atwite.

Bibaye aribyo koko nk’uko abantu babikeka, uyu muhanzikazi w’imyaka 44 yaba agiye kubyara umwana wa gatatu. Imvura ye yitabye Imana mu mwaka wa 2014, aza kubyara unsi mu mwaka wa 2020 gusa akaba yaririnze kumushyira mu itangazamakuru.

Nubwo Julianna Kanyomozi akuze mu myaka ariko ni umwe mu bahanzikazi bashyirwa imbere ku rutonde nk’umuhanzikazi w’uburanga igihugu cya Uganda cyagize.

Julianna yamamaye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba aho yamenyekanye ku ndirimbo nka Nabikowa ndetse n’izindi. Akaaba yaherukaga i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Charly na Nina cyabereye muri Camp Kigali.

Julianna Kanyomozi arakekwaho kuba agiye kwibaruka umwana wa gatatu