Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Kigarama yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB nyuma yo kubwira uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuseke.
Umuseke uvuga ko uyu mugabo yagiye mu kabari akahasanga uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi maze akamubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside aho yanamubwite ko ngo buri mwaka yica umututsi ndetse ngo hakaba hari n’uwo yaciye akaguru.
Uyu mugabo ukurikiranyweho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside hamwe n’uwabwiwe ayo magambo, bombi bari abacuruzi b’imyenda mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.
Uyu mugabo ukekwaho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside avungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.