Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakora Ikizamini cya Leta agiye kujya atangazwa ku ijana aho kuba mu byiciro nk’uko byari bisanzwe kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru taliki ya 25 Gicurasi 2025 muri gahunda nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta.
Uyu muyobozi yavuze ko atari buri mwana ubona ishuri yasabye ngo kuko hari aho imyanya iba mike ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri baba basabye amashuri akunzwe. Aha yatanze urugero agira ati: “Ishuri rifite imyanya 120 rishobora gusabwa n’abanyeshuri barenga 1000”.