May 30, 2025

Arahabwa amahirwe yo kuba umugore wa mbere uyoboye itorero rya Angilikani

Bishop Guli Francis-Dehqani, uyobora Diyosezi ya Chelmsford, ashobora kuba umugore wa mbere ugirwa Archbishop wa Canterbury mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza nk’uko amakuru aturuka mu Bwongereza abihamya.

Ibigo birimo Ladbrokes na Star Sports, byamushyize ku mwanya wa mbere nk’umukandida uhabwa amahirwe yo gusimbura Justin Welby, wavuye kuri uwo mwanya muri Mutarama 2025. Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, amahirwe ya Francis-Dehqani yo kugirwa Archbishop ari hagati ya 1/1 (evens) na 2/1.

Naramuka atowe, Guli Francis-Dehqani azaba abaye Archbishop wa 106 wa Canterbury, ndetse abe umugore wa mbere mu mateka y’iri torero uhawe uyu mwanya ukomeye.