Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, nyuma yo kwirukanwa kuri ubu yishatsemo ibisubizo aho yafunguye umuyoboro wa Youtube.
Kamanzi Axelle wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, kuri ubu nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanywe mu mirimo ya Leta nk’uko itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, rivuye mu ibiro bya Minisitiri w’Intebe risinywe mu izina rya Perezida Paul Kagame, ryirukanaga mu mirimo abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo n’uyu Kamanzi Axelle.
Kamanzi Axelle yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ku kibazo cyarebaga abaturage bo mu murenge wa Shingiro batishoboye bari barubakiwe amazu ariko ayo mazu akaza kwangirika hadateye kabiri, uyu muyobozi ntiyasubije icyo kibazo ahubwo yahisemo kwinumira ndetse birangira abanyamakuru abateye umugongo arigendera.