May 22, 2025

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana akamutera inda

Umuhanzi wamamaye cyane nka “Ibya Yesu ni ku murongo”, Nzabahayo Silas afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatawe muri yombi taliki ya 19 Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda ubu iperereza rikaba rikomeje.

Nzabahayo Silas yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ibya Yesu ni ku murongo” ndetse n’izindi nyinshi yifashisha mu buryo bwo kubwiriza Ijambo ry’Imana.