Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola yatangaje ko uko iyi kipe izitwara ku isoko ry’abakinnyi riteganyijwe mu mpeshyi itaha ari byo bizatuma ashoora gukomeza gutoza iyi kipe.
Ibi uyu mutoza ysbitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona y’u Bwongereza wamushyize mu makipe afite itike ya UEFA Champions League ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 20 Gicurasi 2025.
Pep Guardiola kandi yatangaje ko iyi kipe ya Manchester City nikomeza kumuha abakinnyi barenze abakenewe azayisohokamo akigendera ngo kuko biruma atabona uko abaha umwanya bose.