Abafana ba Rayon Sports bahagaritswe ku kibuga mu mikino isigaje gukina muri Shampiyona ibura iminsj ibiri ngo irangire.
Ibi ni bimwe mu bihano byafatiwe iyi kipe, kubera imvururu zatejwe n’abafana bayo mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona bari basuye Bugesera FC.
Uyu mukino wahagaze ku munota wa 57, Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0, aho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti, cyabaye inkomoko y’izo mvururu, abafana batangira gutera amabuye mu kibuga.
Nyuma y’iminota irenga 15 umukino uhagaze, abari bawuyoboye barimo Komiseri wawo, Munyemana Hudu, banzuye ko uhagarara “kubera umutekano muke”.
Inama ya Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere, yanzuye ko imikino ya Shampiyona Rayon Sports isigaje muri Shampiyona, izayikina nta bafana bahari.
Iyo mikino ni uw’Umunsi wa 29 wa Shampiyona izakiramo Vision FC ndetse ni uzasoza wa Gorilla FC.
Gikundiro kandi yamenyeshejwe ko abafana bayo bateje imvururu ku mukino wa Bugesera FC, bazakurikiranwa bahanwe by’umwihariko hagendewe ku mategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA.
Ni mu gihe mu mukino wahagaritswe n’imvururu, hanzuwe ko uzakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Uzakinwa kandi nta bafana bahari, uretse gusa abagize komite nyobozi y’Ikipe ya Bugesera FC na batatu bo muri Rayon Sports.
Muri uwo mukino hazifashishwa abakinnyi uko bari mu kibuga no ku rupapuro rw’umukino, ukomereze ku bitego byari bigezweho, ubere kuri Stade wabereyeho [ya Bugesera FC] ndetse n’abayobozi b’umukino ntibazahinduka.
Bugesera FC izajya gukina uyu mukino ari iya 12 n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 59, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.
Inkuru ya IGIHE