Umugabo wo mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica ateye icyuma Numubyeyi Rosine wahoze ari umugore we amuziza ko yamubonanye n’abandi bagabo.
Amakuru avuga ko ubu bwicanyi bwabaye kuwa Kane taliki ya 15 Gicurasi 2025, ubwo uyu Numubyeyi yajyaga ku kabari ngo maze agasangira n’abandi bagabo, uwahoze ari umugabo we bikamubabaza maze agahengera batashye akamutera icyuma agahita yitaba Imana.
Uyu mugore n’uwo mugabo wamwishe babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo nyuma Numubyeyi aza gusiga uwo mugabo mu nzu asubira kuba iwabo ngo kuko uwo mugabo yari afite ingeso yo kwiba, ndetse ahora afungirwa mu nzererezi nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Abaturage bo muri ako gace bavuze ko bumvishe Numubyeyi atabaza maze bihutira kumutabara, bahageze basanga aryamye hasi yatewe icyuma munsi y’ibere. Bihutiye kumujyana ku bitaro bya Remera Rukoma ariko bahageze yahise ashiramo umwuka.
Nyakwigendera yari akiri muto kuko bavuga ko yari aari mu kigero cy’imyaka 20, ndetse akaba asize umwana umwe w’umukobwa.