May 8, 2025

Umuhango wo gutora Papa ku munsi wa kabiri hongeye kugaragara umwotsi w’umukara

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Gicurasi 2025 kuri Chapelle ya Sistine i Vatican ahari kubera amatora y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika hongeye kugaragara umwotsi w’umukara bivuze ngo Papa ntaratorwa.

Ni amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7 Gicurasi 2025, uyu akaba ari umunsi wa kabiri hagaragara umwotsi w’umukaba bivuze ko abatora batarabasha gutora ku kigero cya bibiri bya gatatu by’abitabiriye amatora.

Aya matura yitabiriwe n’Abakaridinali 133 baturuka mu bihugu 69. Bakaba bagomba gutora uzasimbura Papa Fransisco witabye Imana taliki 21 Mata 2025 azize indwara z’ubuhumekero yari imaranye igihe.

Gutora biba inshuro 4 ku munsi; inshuro ebyiri mu gitondo n’izindi ebyiri nyuma ya saa sita kugeza Papa atowe. Kuri ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, amatora arakomeza.