Nyuma y’uko ku Ishuri rya College Inyemeramihigo riherereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero hadutse inkongi yabaye mu ijoro ryacyeye kuwa mbere taliki 5 Gicurasi 2025 ikibasira inyubako zirimo amacumbi y’abahungu, kuri uyu wa Kane hongeye kwaduka indi.
Nk’uko iyi nkuru tuyikesha imbuga nkoranyambaga za Radio/TV10, inkongi yongeye kwaduka kuri iri shuri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 8 Gicurasi 2025 ahagana mu masaha ya saa munani, ndetse ikaba yongeye kwibasira igice cy’amacumbi y’abahungu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba kiri gutera izi nkongi z’umuriro zibaye mu cyumweri kimwe, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukaba bwavuze ko bwashyizeho itsinda ry’abahanga bagiye gusuzuma ikibazo cy’izi nkongi z’umuriro.
