Umusore uriĀ mu kigero cy’imyaka 20 wo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Nyabirasi arashakishwa uruhindu nyuma yo gusanga abana babiri mu ishyamba ubwo batashyaga inkwi akabasambanya yarangiza agatoroka.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 2 Gicurasi 2025 ubwo uyu musore yasanganga abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 13, mu ishyamba maze akabasambanya yarangiza agatoroka.
Aya makuru yamenyekanye ubwo aba bana bageraga mu rugo maze bakihutirwa kwa Mudugudu kugira ngo bamubwire ibibabayeho maze inzego z’ubuyobozi zigahera aho zikurikirana uwo musore ugishakishwa kugeza ubwo twandika iyi nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yahamirije IGIHE iby’aya makuru maze asaba abaturage kwirinda ingeso mbi zigize ibyaha.
Abana basambanyijwe bashyikirijwe ikigo-nderabuzima cya Nyabirasi, nacyo gihita kibohereza ku bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma.