May 5, 2025

Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yatengushye abakunzi bayo bari bayitezeho ibyishimo bisendereye

Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abakunzi benshi mu Rwanda ntiyabashije gushimisha abakunzi bayo bari bayitezeho gutsinda ikipe ya APR FC mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro kuri iki Cyumweru taliki ya 4 Gicurasi 2025.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ntiyigeze igaragazamo ubuhanga na buke aho ku munota wa 4 w’umukino yahise itsindwa igitego cya mbere cyatsinzwe Djibril Ouattara wa APR FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kugaragaza ubuhanga mu kibuga aho yakomeje kwiharira umupira ndetse ibona igitego cya kabiri mu gice cya mbere cy’umukino aho icyo gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Abakinnyi bagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya APR FC ku busa bwa Gikundiro, ari nako umukino waje kurangira n’ubwo mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze iyo bwabaga ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Ikipe ya APR FC yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2017, kuri ubu ikaba yahise ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/26.