May 5, 2025

Abari bategereje itariki y’ubukwe bwa Vestine uririmbana na Dorcas bahawe igisubizo

Ishimwe Vestine uzwi mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho aririmbana na murumunawe, Dorcas, yatangaje italiki azakoreraho yo kurushinga hamwe n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.

Yifashishije urubuga rwa Instagram, Vestine yatangaje ko azarushinga hamwe n’umugabo we basezeranye byemewe n’amategeko ku italiki ya 05 Nyakanga. Yagize ati: “Si umugabo wanjye gusa, ni ubuhungiro bwanjye, umutima wanjye ni aho wumva utekanye”.

Ku italiki ya 15 Mutarama 2025 nibwo Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Idrissa Ouédraogo mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.