Umugabo wo mu karere ka Burera akurikiranyweho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi nyuma yo gufatanwa insinga zifite uburebure bwa metero 33 ndetse na “Cash Power” imwe ubwo yari ageze mu murenge wa Kinyababa wo muri aka karere.
Uyu mugabo yatawe muri yombi taliki 1 Gicurasi 2025 na Polisi y’igihugu ku bufatanye n’abaturage kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yaburiye abishora mu bikorwa byo kwangiriza ibikorwa remezo ko babireka burundu kuko bitazabagwa amahoro.
Source: UMUSEKE