Abagabo babiri bo mu murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni Umurenge wa Muganza ku wa 8 Mata 2025.
Tariki 7 Mata, Saa Mbili za mu gitondo Umuyobozi w’Umudugudu wa Sanganiro yamenyesheje ubuyobozi bumukuriye, ko hari abantu bateye amabuye atanu ku rugo rwa Mujyambere Boniface usanzwe ari Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muganza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyo gihe inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze zagiyeyo zifata umwanzuro wo kuhapanga irondo, harara irondo ry’abantu umunani.
Ati “Byageze Saa Munani z’ijoro, abo bantu bibeshya ko irondo ryatashye baragaruka bongera gutera amabuye irondo rihita ribafata”.
Mujyambere Boniface avuga ko mu myaka itatu ishize byari byarigeze kubaho, ko ku rugo rwe haza abantu bakarara batera amabuye ku nzu ye.
Abafashwe ni Nteziryayo Claude w’imyaka 38 na Minani Abdoul Karim w’imyaka 33, ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Muganza mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu butumwa yageneye abaturage ba Rusizi mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa umuntu akora byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, igikorwa kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).