Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd, rwifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 8 Mata 2025, aho abayobozi n’abakozi b’uruganda bashyize imbere kwiga amateka ya Jenoside no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibuka abazize Jenoside.
Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bagera ku 105,000, kandi ni ahantu h’ingenzi mu kubungabunga amateka ya Jenoside mu Rwanda. Abayobozi ba Skol basuye Ubusitani bw’Urwibutso, bityo bashyira mu bikorwa umuco wo kwibuka no gufata ingamba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwubaka u Rwanda rufite ubumwe n’amahoro. Ibi bikorwa byibanda ku guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gahunda yo kubaka u Rwanda mu buryo burambye.