Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye gishyigikiye byimazeyo umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse kandi cyiyemeje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka, gushyira imbere ukuri n’ubutabera.
Perezida Macron, mu butumwa yageneye u Rwanda kuri uyu munsi wo #Kwibuka31, yavuze ko u Bufaransa bwifatanyije mu kababaro n’Abanyarwanda ndetse avuga ko ashima imbaraga bagaragaje bakongera guhaguruka bakubaka ahazaza h’Igihugu cyabo cyubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi wo kwibuka, nongeye gushimangira ko niyemeje gukomeza kwibuka ibyabaye biteye ubwoba, byatewe n’ibibazo by’amacakubiri no kudahana. Ubuhamya bw’Abarokotse butwibutsa ko byihutirwa kurwanya urwango urwo ari rwo rwose.”
Perezida Macron yavuze kandi ko kuva mu 2019, tariki ya 7 Mata yagizwe umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, kandi ko byakozwe mu kwifuza ko ibiragano bizaza bikuramo amasomo y’ibihe by’akaga u Rwanda rwanyuzemo, akigishwa mu mashuri, hagakorwa ubushakashatsi bushingiye ku mateka n’ubutabera.
Yakomeje agira ati: “Nkurikije ibyo niyemeje, hari intambwe ikomeje guterwa mu gukurikirana abakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze kandi ko hamaze kuba imanza nyinshi z’ingenzi, kandi ubutabera bwatanzwe, bityo ko izo mbaraga zerekana ko igihugu cye cyiyemeje kurwanya ubudacogora umuco wo kudahana no kwibagirwa ibyabaye.