April 19, 2025

Trump yagejeje ingengo y’imari y’igisirikare cya Amerika kuri miliyari 1000$

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko bagiye gukora amateka yo gushyiraho ingengo y’imari y’igisirikare cy’igihugu nyinshi kurusha ahandi hose, aho izagezwa kuri miliyari 1000$.

 

Ibi Trump yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House ku wa 7 Mata 2025.

Yagize ati “Turi kugerageza kugabanya amafaranga dukoresha ariko igisirikare ni urwego dukwiriye kubaka kandi tugomba kuba dukomeye cyane kubera ko hanze aha hari abanzi benshi.”

Yakomeje avuga ko ibyo bagiye gukora aribwo bwa mbere bigiye kubaho, kuko “Nta muntu urabona ibintu bimeze nk’ibi.”

Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Pete Hegseth yasobanuye ko bateganya gukoresha amafaranga bazahabwa neza.

Ati “Tugomba gukoresha neza amafaranga y’abasora tugahangana kandi tugahora twiteguye.”

Lloyd Austin wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu gihe Joe Biden yayoboraga iki gihugu yagiye atanga ibitekerezo byo kuzamura ingengo y’imari y’igisirikare cya Amerika nibura hakongerwaho miliyari 50$ mu ngengo y’imari wa 2026.

Ubusanzwe ingengo y’imari muri Amerika ingana na miliyari 895$